GushimishaIndirimbo ya 313 mu Gushimisha

Umukiz' abe hamwe namwe

1

Umukiz’ abe hamwe namwe,

Ababer’ umujyanama,

Abaragire nk’ intama,

Abarinde mu mahoro ye !

Gusubiramo

Hamwe namwe, ye, hamwe namwe

Kugeza ku mperuka y’ isi !

Hamwe namwe, ye, hamwe namwe,

Umukiz’ abe hamwe namwe

2

Mu rugamb’ abe hamwe namwe,

Ab’ ingabo yany’ ikinze,

Abarinde mu makuba,

Abahishe mu mababa ye !

3

Mu miruhw abe hamwe namwe,

Mubuyerezwa n’ ibyago,

Mu bukene no mu ndwara,

Abaramiz’ amaboko ye

4

Mu mahor’ abe hamwe namwe,

No mu gihe cy’ urushyana,

No mu mvura no ku mucyo,

Mub’ iteka mu mahoro ye

5

No mu ntambara yo hanyuma,

Har’ urupf’ imbere yanyu,

Mwenda kwambuka rwa ruzi,

Azab’ ari hamwe namw’ ubgo