GushimishaIndirimbo ya 277 mu Gushimisha

Mwam’ ubugingo bwacu ni nk’ umunsi

1

Mwam’ ubugingo bwacu ni nk’ umunsi:

Ni buke rwose ntiburama cyane;

Kand’ ibyishimo byabgo birashira:

Mwam’ udahinduka, tugumane

2

Gumana nanjye, kuk’ umuns’ ukuze,

Dore burije, Mwami, ndagushaka;

Ni mbur’ abandi bose bo kumfasha,

Tugumane, Mwami, tugumane

3

Iminsi yose mba ngushaka, Mwami,

Iyo Satan’ antey’ andwanya cyane,

Nta wundi mfit’ ubasha kuntabara;

Tugumane, Mwami, tugumane

4

Singir’ umwanzi n’ umwe turi kumwe,

Kand’ amakuba ntambabaza cyane;

Intorezo y’ urupfu yaracitse;

Byose ni byiza, ni tugumana

5

Amaso n’ aremb’ uzambonekere,

Nzabon’ ubwiza bwawe bwo mw ijuru,

Nzasiga vub’ umwijirna wo mw isi,

No mw ipfa ryanjye, tuzagumane !