GushimishaIndirimbo ya 268 mu Gushimisha

Ubw' UmwamI Yes' azaza

1

Ubw’ UmwamI Yes’ azaza

Kwend’ abo yatoye,

Ab’ akunda b’ abatoni,

Bamuyobotse

Gusubiramo

Bazaka nk’ Inyenyeri

ZItatse kw Ikamba rye;

Bazatangaza cyane,

Bakize rwose

2

Ubw’ azaz’ akorany’ abo

Yatoye ba hose,

Bera baboneye rwose,

B’ abatoni be

3

Yemwe bantu, yemwe bantu

Bakund’ Umukiza,

Ni mw’ akunda. ni mw’ akunda

Nk’ abatoni be