GushimishaIndirimbo ya 267 mu Gushimisha

Imitim' ikomezwa

1

Imitim’ ikomezwa

No kwiringira cyane

Ko Yes’ azagaruka

Azaza vuba, ntazatinda

Tuzagir’ ibyishimo

Yes’ ubw’ uzagaruka

2

Kand’ abo twakundaga,

Iyo tubapfushije,

Tukababara cyane,

Iryo ni ryo ritwiringiza !

Turorere kurira:

N’aza, tuzabonana

3

Ni tugir’ amakuba,

N’ ibyo kutunaniza,

Twe gukuk’ imitima

Mw isi s’ i wacu: duhumure !

N’ ibyo kwihanganirwa

Kugez’ ahw azazira

4

Tugeze ku meza ye,

Dusangir’ urwibutso

Rw’ umutsima na vino;

Bisur’ a meza yo mw Ijuru:

Ni ko tuzasangIra

Na W’ ubg’ azagaruka