GushimishaIndirimbo ya 200 mu Gushimisha

Umwam' agaby' ingabo ze

1

Umwam’ agaby’ ingabo ze

Kurwana n’ ibyaha

Umugaba n’ Umwana we:

Intwari ye ni nde?

2

Wikorer’ umusaraba,

Ugendane na We

Mufatany’ imibabaro,

Nuk’ ub’ intwari ye !

3

Sitefano yakubiswe

Kubw’ uwo Mwami we,

Yasabirag’ abanzi be,

Ubgo bamwicaga

4

Ubwo yar’ agihagaze,

Yabay’ intwari ye;

Bamwicishij’ amabuye,

Areba mw ijuru

5

Batwikwaga mu muriro,

Baranabambwaga

Dukurikiz’ urugero

Rwiza baduhaye !

6

Bajugunyirwag’ intare,

Zikabatanyura

Babicishaga n’ inkota:

N’ intwari za Yesu

7

Non’ izo ntwari za Yesu

Zageze mw ijuru !

Dore zigos’ intebe ye;

Ziramusingiza !

8

Zaciye mu mibabaro,

Zizamukirayo

Mwam’ udufashe natwe ngo

Duc’ aho baciye