GushimishaIndirimbo ya 199 mu Gushimisha

Ni nd’ uzarwanana n’ Umwami wacu ?

1

Ni nd’ uzarwanana n’ Umwami wacu ?

Ni nd’ uzamamaza ubutumwa bwe ?

Ni nd’ uzarorera kwifuz’ iby’ isi,

Nubgo yarenganywa n’ abanga Yesu ?

Gusubiramo

Mbese, tur’ aba nde ? Tur’ aba Yesu

Twar’ aba Satani, turamwimura

2

Dor’ icyubahiro tumaranira

S’ icy’ iyi s’ ahubwo n’ icy’ Umukiza

Yaradupfiriye: urukundo rwe

Ruduhata kwemer’ ubuhake bge

3

Yesu yaducunguj’ amaraso ye

Y’ igiciro cyinshi: tur’ imbata ze

Tuzagaya dute ubwo buntu bwe ?

Byose tubisige kubg’ izina rye

4

Nubw’ aba Satani bagir’ umwete

Wo kurwana cyane, twe kubatinya

Ingabo z ‘ Imana nta wazitsinda,

Kuk’ ukuri kwayo kuzineshesha

5

Twandikiwe kera kub’ ingabo ze:

None, dutabare: twe gucogora !

Twihangan’ ahubwo, tugir’ umwete,

Kuko turwanana n’ Umucunguzi