GushimishaIndirimbo ya 18 mu Gushimisha

Umwungeri wacu ni we Yesu

( a )

1

Umwungeri wacu ni we Yesu;

Ajy’ arind’ intama ze.

Aturagira mu bgatsi bgiza;

Ni W’ utubumbatira.

{ Yes’ Umwami, Yes’ Umwami

Ni We waducunguye: } x 2

2

Ni twe Ntama zawe, Mwami Yesu,

Utuyobor’ inzira !

Uturind’ ibyago n’ amakuba,

Udukure mu byaha !

{ Yes’ Umwami, Yes’ Umwami

Mutabazi, twumvire ! } x 2

3

Yesu yemeye kutwakir’ ubu,

Nubgo dukiranirwa.

Amaraso Y’ aratwuhagira;

Ni We munyambabazi !

{ Yes’ Umwami, Yes’ Umwami

Twihute, tumwitabe.} x 2

4

Yes’ utwemere tw’ abagusanze,

Twihannye, tubabaye.

Ur’ Umwami kand’ ur’ Umukiza;

Tur’ abawe kuv’ ubu !

{ Yes’ Umwami, Yes’ Umwami

Dor’ abakwiragije ! } x 2

( b )

1

Mukiza, Mwungeri mwiza,

Dushorez’ urukundo

Ikiganza cyawe cyiza

kitugaburir’ ubu

Gusubiramo

Uhimbazwe, Mucunguzi,

Mukiza tur’ abaw’ iteka

Kand’ uhimbazwe, Yesu

2

No kubg’ imbabazi zawe

Utwuhagir’ ibyaha;

No kubg’ imbaraga zawe

Wez’ imitima yacu

3

Turashaka kukumvira

Mu mategeko yawe;

Nuko kubg’ ibyo, dushaka

kubon’ imyizerere

4

Mukiza, Mwungeri mwiza

Turagukurikira

Utugwiriz’ imbaraga

Kand’ ujy’ uturamira