GushimishaIndirimbo ya 17 mu Gushimisha

Nshimy' Umuremy' Uhoraho

1

Nshimy’ Umuremy’ Uhoraho

Wahanits’ ijuru,

Inyanj’ akazidendeza;

Yiremeye byose

Yashyizeho n’ izuba rye

kumurika k’ umunsi,

N’ ukwezi n’ inyenyeri bye

Byo kwaka n’ ijoro

2

Mmushime ko yategetse

Imyaka ngw imere;

Yaremeshej’ ijambo rye

Ibizima byose

Nitegerez’ ibyiza bye

Ku mpande zos’ iteka,

Hano hasi no hejuru;

Ntabgo bihinyuka

3

Mw isi nta kintu kiriho

kiterekan’ ibye

Ni We wenyin’ utegeka

Izuba n’ imvura

Imana ni Y’ ibeshaho

Twe n’ inyamaswa zose

Nta hantu twayihungira,

Nta na hw itagera