GushimishaIndirimbo ya 108 mu Gushimisha

Jye nd’ Umukristo: nzahora ndi we

1

Jye nd’ Umukristo: nzahora ndi we

Mu bintu byose, ngeze ku gupfa

Jye nd’ Umukristo: mpora mbihamya,

Nahw igihugu cyose

cyanseka

Jye nd’ Umukristo wo mu mutima,

Kuk’ ubu nsigaye nkunda Kristo

Icyatumy’ apfa, yazize jyewe !

Nabuzwa n’ iki kujya mukunda ?

2

Jye nd’ Umukristo: umv’ ubwo buntu !

Narakijijwe, nkurwa mu byaha

Jye nd’ Umukristo, naho naterwa

N’ ibyago, nkaba no ku rugamba

Jye nd’ Umukristo: nd’ umutabazi

Mu ntambara ndasana n’ ibyaha

Mfit’ Umugaba, n’ Umwami Yesu;

Ni tuba hamwe, nzahora nesha

3

Jye nd’ Umukristo: nd’ umwimukira;

Ndakomeje mu rugendo rwanjye

Iby’ ino mw isi ndabihinyuye:

Nsigaye nifuz’ ibyo mw ijuru

Jye nd’ Umukristo: gakondo yacu

Iri mw ijuru ku Mana yacu

Nta nzar’ ibayo, nta n’ imiruho;

Abaho bose baguwe neza

4

Jye nd’ Umukristo: icyo n’ ikintu

Gihumuriz’ umutima wanjye

Kinyibagiza n’ ibyago byose,

Nkumva nduhuwe n’ Umwami Yesu

Jye nd’ Umukristo, uko ndi kose

Maze, ni ntumirwa, ngiye gupfa,

Nzagir’ ibyishimo bitavugwa;

Nzabon’ ihirwe, ngiye mw ijuru