GushimishaIndirimbo ya 107 mu Gushimisha

Nkomeze njye niringira

1

Nkomeze njye niringira

Amaraso y’ Umukiza

Nta wundi nshaka

kwigana Keretse Yesu wenyine

Gusubiramo

Nikomeze ku Rutare,

Nahw ahandi n’ umusenyi,

Nahw ahandi n’ umusenyi

2

Iyo ngoswe n’ umwijima,

Niringir’ ubgo buntu bge

Mu byago no mu makuba,

Ntagir’ ubg’ anzibukira

3

Ntunganywa n’ amaraso ye

Na ya masezerano ye

Naho napfush’ ibyo mfite,

Ni we musa niringira

4

Maz’ icyo gih’azazira,

Azasanga mwiteguye,

Nambaye gukiranuka;

Nta nenge nzaba ngifite