AgakizaIndirimbo ya 83 mu Agakiza

Amaraso yawe, Mukiza

1

Amaraso yawe, Mukiza,

Ni yo yoz’ ibyaha twakoze

Yaviriye ku musaraba

Ubwo wapfaga Mwami Yesu,

Nar’ uwo gucirwahw iteka

kuko ntari mbashije Kwizera

Mwami nyogesh’ ayo maraso,

Kugira ngo ntunganir’ Imana

Gusubiramo

Nye. . . za nk’ urubura

Nye. . . za nk’ urubura

Nyogesh’ amaraso wavuye

Kugira ngo ntunganir’ Imana

2

Yes’ ubwo wambikwag’ amahwa,

Bakujyana ku musaraba

Wihanganiy’ imibabaro

Ubwo wakubitwag’ inguma

Iryo riba ni ryo nkeneye,

Ni ryo gusa ribasha kunyeza

Mwami nyogesh’ ayo maraso

Kugira ngo ntunganir’ Imana

3

Nta bwo ngutunganiye, Mwami,

Mfit’ intege nke mu mutima

Ndakubona nt’ ese Mukiza

Nanjye ngo mbabarirw’ ibyaha?

Ku musaraba wawe Yesu,

Nizeye kw ari ho na kirira,

Mwami nyogesh’ ayo maraso

Kugira ngo ntunganir’ Imana

4

Mwami, ndaje mbe hafi yawe

Kugira ng’ ujy’ uhor’ undinda

Umbohore buri mugozi,

Untunganiriz’ umutima

Neger’ umusaraba wawe,

Mpore muri wo kugeza gupfa

Mwami nyogesh’ ayo maraso

Kugira ngo ntunganir’ Imana