AgakizaIndirimbo ya 54 mu Agakiza

Harih' umuns' izuba rizarasa

1

Harih’ umuns’ izuba rizarasa,

Wa munsi tuzageraho mw ijuru

Ni ho tuzaba dutay’ umuruho

Tuzaba dufit’ umunezer’ udashira

Gusubiramo

Tuzamusanganira Yesu Kristo

Kuk’ ari we wadukirije mur’ iyi si

Tuzamwitegerereza mw ijuru

Tuzamushimir’ urukundo yadukunze

2

Harih’ umunsi tuzabona byose

Iman’ ibihinduye kuba bishya

Kur’ uwo munsi Umukiza wacu

Azatwugururir’ urugi rwo mw ijuru

3

Tugeragezwa kenshi mu rugendo

Tuzanezerwa tugeze mw ijuru

Kand’ umwijima nta bw’ uzahagera

Tu zarushaho guhimbaz’ Umucunguzi