AgakizaIndirimbo ya 53 mu Agakiza

Umuns' umwe tuzabona

1

Umuns’ umwe tuzabona

Ubwiza bw’ Umwami Yesu

Atab’ aje mu mucyo we

Umeze nk’ uw’ umurabyo

Gusubiramo

Vug’ ubutumwa bw’ Imana

Ubu vug’ ufit’ umwete

Igihe kirege reje,

Cyo kugaruka kwa Yesu

2

Uwo munsi umez’ utyo,

Twawutegereje kenshi

Ubw’ imbaraga z’ u rupfu

Zizaba zirangiy’ ubwo

3

Uwo munsi w’ Abakristo

Wo gu sanganira Yesu

Bazambikw’ imyenda yera

Mw ijuru ku Mucunguzi

4

Uvug’ iyo nkuru nziza,

Ndets’ ukize n’ abarwayi

Ugarur’ abazimiye

Gir’ umwet’ udakererwa

5

Mu bimenyetso tubona

Yuko Yesu ari hafi

Uwo Mwam’ azagaruka

Kutujyan’ iwe mw ijuru