AgakizaIndirimbo ya 31 mu Agakiza

Musamariakazi, Yesu yaramubwiye

1

Musamariakazi, Yesu yaramubwiye

Ati: Mp’ utuzi nyweho, naw’ aramusubiza;

Byashoboka bite se, ngo mbe naguh’ amazi?

/: Kandi k’ ur’ Umuyuda nkab’ Umusamariya?

Nguk’ uko yatangaye.: /

2

Umuntu wes’ uzanywa ayo mazi nzamuha,

Nta bw’ azagir’ inyota. kugez’ iteka ryose

Kukw ayo maz’ ariyo yamanutse mw ijuru

/: Azamuhindukira isokw idudubiza,

Muri w’ iteka ryose.: /

3

Umpe kur’ayo mazi y’ ubugingo bw’ iteka,

Amar’ inyota mfite, sinzongere kuvoma

Yesu yumva

ningoga uwo Musamaria

/: Ngwino kukw iyo mpano ituruka mw ijuru

Wayi habg’ uyu munsi.: /

4

Iy’ usobanukirwa igikorwa cy’ Imana,

Ukameny’ ugusabye ayo mazi yo kunywa,

Naw’ uba wamusabye, akaguh’ ayo mazi

/: Amazi y’ ubugingo ntabw’ aba mur’ iyi si

Abantu batuyemo.: /