AgakizaIndirimbo ya 29 mu Agakiza

Yesu ni w' ufit' izina ryiza

1

Yesu ni w’ ufit’ izina ryiza,

Mu mazina yose mur’ iyi si

Iryo zina Yesu, Yesu,

N’ umubavu mwiza cyane rwose

Gusubiramo

Iryo zina rirakomeye,

Rirashobora gukurahw ibyaha

Iryo zina Yesu, Yesu,

Ni ryo rinezeza mu mutima

2

Nta n’ irindi zina mur’ iyi si

Rifit’ imbaraga n’ ubugingo

Iryo zina Yesu, Yesu,

Ryaririmbwe n’ abamaraika

3

Ni ryo zina rihebuj’ ayandi,

Nde tse ni ryo ryahanits’ ijuru

Iryo zina Yesu, Yesu,

Ririmbwa mur’ iyi si yose

4

Sinshobora kwibagirwa Yesu,

Iryo zina n’ agakiza kanjye

Yesu, Yesu nzamubona

Turi mw ijuru tunezerewe