AgakizaIndirimbo ya 27 mu Agakiza

N' inkuru nziza kur' uyu munsi

1

N’ inkuru nziza kur’ uyu munsi,

Ibayobora gusang’ Imana

/: Abari hafi n’ abari kure,

Mwese nimuze rnukizwe nayo.: /

2

Munyabyaha we, ngwino ningoga!

Yesu ni w’ ushaka kugukiza

/: Reka gutinda cyane mu byaha,

Uyu n’ umunsi wakirizwamo.: /

3

Kuki wahunze Yesu Mukiza,

Kandi yagucunguj’ amaraso

/: Jy’ ureka kumuhungira kure

Wigir’ inama yo kugaruka.: /

4

Mur’ ibyo byaha,

nta munezero ugukwiriye uzahabona

/: Keretse Yesu ni w’ ushobora

Kunezez’ uwo mutima wawe.: /

5

Birashoboka ko twanezerwa,

Mu bihe byose no mu makuba

/: Ni k’ umukristo w’ ukur’ ameze,

Azanezerwa iteka ryose.: /