AgakizaIndirimbo ya 26 mu Agakiza

Ndashakashak' umwana wa njye

1

Ndashakashak’ umwana wa njye,

Uri he se, mwana wanjye?

Mbere wajyag’ unezeza rwose,

Na none ndacyakwibuka

Gusubiramo

Uri he se mwana wanjye?

Uri he se mwana wanjye?

Garuka ningoga!

Mwana wanjye nku nda,

Ni wowe nshak’ uyu munsi

2

Mbere wari wejejwe rwose,

Ukimberey’ umwana

Non’ ubu wanduriye mu byaha,

N’ inzira mbi wahisemo

3

None ndifuza kukubona,

Ko wagend’ utunganye

Nkongera kukumv’ useng’ Imana

Ushimir’ Umwami Yesu

4

Nshakashakir’ iyi nzimizi

Uyishakish’ urukundo

Ndamukiriz’ uwo mwana wanjye,

Mubwire yuko murinze