AgakizaIndirimbo ya 110 mu Agakiza

N’ utagir’ umwete mu nzira y’ Imana

1

N’ utagir’ umwete mu nzira y’ Imana,

Ntabg’ uzinjira mw ijuru

Rindir’ umutima mw ijambo ry’ Imana,

Ni ryo rizagukomeza

Irembo ni rito ndetse n’ inzira nto

Wihangane rwose kugira ng’ ucemo,

Niwemere non’ agakiza k’ Imana

Nibg’ uzagera mw ijuru

2

Ibigusha byinshi biri mu rugendo

Kandi bizanwa n’ umwanzi

Ushobora rwose kunesh’ ibyo byose

Bishaka kukudindiza

Ntugakurikire ijwi wumva ryose

Kuko byashobora kukuyoby’ inzira

Ukwiye ku menya ko Yes’ agukunda

Nawe witang’ ukomeje,

3

N’ utizer’ Imana ntuzajya mw ijuru

Habe no guc’ umutaru

Kandi n’ ubugingo ntabw’ uzabubona

Iryo n’ ijambo ry’ Imana

Mu kwizera gu sa ni ho wakirizwa

N’ ubu ndetse wumv’ ijambo ry’ agakiza

Niwihan’ ibyaha, wizer’ Umukiza,

Inzira y’ ukuri n’ iyo

4

Iman’ irashaka ko bose bakizwa,

Kandi bahabw’ ubugingo

Iraguha naw’ umurage w’ ijuru

Nib’ uwusha kan’ umwete,

Kand’ Iman’ ikunda umutima wawe

Yesu na we agashaka kuwukiza,

Kand’ Umwuka Wera aragukangura,

Niba wumvir’ uzahirwa