AgakizaIndirimbo ya 109 mu Agakiza

Pasaka yacu niy' itwibutsa

1

Pasaka yacu niy’ itwibutsa

Amaraso y’ Umwana w’ Imana

Ni yo yadukuye mw Egiputa,

Aho Satani yicir’ abantu

Gusubiramo

Nimuze twese tumuhimbaze

Kuko yemeye kudupfir’ atyo

Yasa tuyemo na rwa rusika

Yatumye natwe twinjir’ ahera

2

I Getsemani Yes’ arasenga Ati:

Data, niba byashoboka

Iki gikombe sinkinywereho

Ariko byose bib’ uk’ ushaka

3

Umwami Yesu n’ Umucunguzi

Yadupfiriye ku musaraba

Byavuye ku ki? Ku rukundo rwe

Rwatumy’ atanga ubugingo bge

4

Uwagambaniye Yesu Kristo

Kandi yar’ uwo mu bigishwa be

Nya mara yikururiy’ ishyano

Ryatumye yimanika ku giti

5

Nuko kw isaha ya gatandatu

Hose habah’ ubwirakabiri

Bgafash’ amasah’ atatu yose,

Bgagejeje mw isaha ya cyenda