AgakizaIndirimbo ya 105 mu Agakiza

Narimboshwe rwose mu mwijima mwinshi

1

Narimboshwe rwose mu mwijima mwinshi

Sinarinzi Yesu wavuye mwijuru

Yambohoy’ingoyi zose nari mfite

Haleluya nsigaye ndirimba Yesu

Gusubiramo

N’igitangaza pe! Nigitangaza pe!

Rwose n’igitangaza ko Yesu yankijije

Umwuka we wera niw’ujyu’nyobora

Uzangez’iwanjye mw’ijuru amahoro

2

Iyo ngeragejwe n’umwanzi satani

Ndwan’iyo ntambara nambay’ukwizera

Ijambo ry’Imana ni ryo nkota yanjye

Kandi rizangeza mwijur’amahoro

3

Nyura mu misozi nyura mu mataba

Aho hose ni ko harushy’umutima

Njya nsab’Uwiteka kugira ngw amfashe

Uwiteka na we ntatinda kunyumva

4

Mu gihe nanirwa mu rugendo rwanjye

Ndebesh’ukwizera ibiri mw ijuru

uzat’umuruho ndetse tuzahazwa

Yesu Mukiza ni we waturaritse