AgakizaIndirimbo ya 104 mu Agakiza

Yesu, ni wowe mucyo

1

Yesu, ni wowe mucyo,

Ni wowe nshima kuko wa nkunze

Mwami, byose wakoze

Kutwitangira ndabigushima

Gusubiramo

/: Yesu, ur’ amahoro yacu,

Kuko watuberey’ inshungu.: /

2

Mwami, ndanezerewe

kukuririmba kuko wankunze

Yesu, komez’ umfashe,

Nanjye ngukunde, nkuririmbire

3

Yesu, ngwino tubane,

Ngwin’ unyobore mu nzira yawe

Kandi ni wowe nzira,

Ur’ ubugingo ndetse n’ ukuri

4

Nzi ko har’ igihugu cy’ umucyo mwinshi ku bakijijwe

Ndetse icyo gihugu

N’ icy’ izahabu zitatse neza