Ubuzima bw’umwanditsi w’iki gitabo

Umwanditsi w’igitabo cy’UMUGENZI (igice cya kabiri) ni na we wanditse UMUGENZI (igice cya mbere). Dore rero ubuzima bwe nk’uko buvugwa muri icyo gice cya mbere. Yitwaga John Bunyan. Yavukiye mu Bwongereza mu mwaka 1628. Se yari umucuzi, kandi na we yize uwo mwuga. Yize imyaka mike gusa mu ishuri ry’abana, yiga gusoma no kwandika gusa. Yari afite ubwenge bwinshi bwa kavukire, ariko nta buryo yabonye bwo kwiga byinshi. Nubwo yari azi kwandika, imyandikire ye iteka yarimo amakosa menshi !

Akiri umusore, John Bunyan yakundaga gukora ibyaha cyane, ariko yabikoranaga umutima umurega, azi ko Imana izabimubaza. Umunsi umwe, yumvise umuntu yigisha ku cyaha cyo kwica isabato. Yumva ijwi ry’Imana mu mutima we rimubaza riti « Urahitamo iki ? Kureka ibyaha byawe ukazajya mu ijuru, cyangwa kubikomeza ukazajya muri Gihenomu ? » Agira ubwoba bwinshi ; maze ariheba, yibwira ko atagishobora gukizwa. Bukeye, ahura n’abagore batatu bakijijwe, baganiraga iby’Imana bahagaze ku irembo ry’urugo. Atangazwa n’amahoro yabo n’ubuhamya bwabo bwo kubabarirwa ibyaha no gukizwa n’Umwami Yesu, amenya ko abo bagore babonye Yesu koko.

Icyakora, ntiyakizwa uwo mwanya. Yongera guhura n’Apolowoni na Bwihebe ibihe byinshi. Ndetse hari ubwo yari hafi kumera nka wa mugabo wo mu kazitiro wo kwa Musobanuzi. Ariko bitinze, agera ku Musaraba umutwaro umuva ku mugongo, arakizwa.

Atangira kuvuga ubutumwa hose. Imana iramukoresha. Maze mu mwaka 1666, himikwa umwami mushya utemeraga ko abatarobanuriwe ubupasitori mu buryo butegetswe bavuga ubutumwa. John Bunyan araregwa, ajya mu rubanza. Bamutegeka kureka kuvuga ubutumwa. Aranga. Baherako bamushyira mu nzu y’imbohe. Amaramo imyaka cumi n’ibiri ! Kuba mu nzu y’imbohe kwamuhaye uburyo bwiza bwo gusoma Igitabo cy’Imana no kukirondora cyane. Kandi Imana imukoresha mu zindi mbohe. Icyamubabazaga ni kimwe gusa : ni ibyo gufasha umugore we n’abana. Ntiyashoboraga gucura ; nuko yiga undi mwuga wo kuboha utuntu, abohesha ubudodo, akatugurisha amafaranga, akayohereza iwe.

Ntiyanditse byinshi muri icyo gihe. Bitinze, baramurekura, abona umudendezo wo kuvuga ubutumwa no gukorera Imana .Mu mwaka 1676, bongera kumufunga amezi make ; ni bwo yanditse igitabo cy’Umugenzi cyose. Kiboneka mu mwaka 1678. Abantu baragikunda uburyo butangaje, gisandara hose mu gihugu, cyane cyane mu ngo z’aboroheje. Gikundwa n’abana n’abakuru. Ubu kimaze guhindurwa mu ndimi zirenga 120 !

Ubwa mbere, imfura n’abanyabwenge basuzuguraga igitabo cy’Umugenzi, bati « Nta mucuzi wo kwandika igitabo ! » Ariko buhoro buhoro, gitangira kumenyekana muri bo (John Bunyan yarapfuye kera). Bibaza uko umuntu w’umukene w’umwuga ugayitse, utize n’iby’ubwenge, yashoboye kucyandika. Birabayobera. Icyabimuhesheje ni kimwe : yari azi Igitabo cy’Imana uburyo butangaje. Bisa n’aho yagifashe cyose mu mutima ! Ni ukuri gutinya Uwiteka ni itangiriro ry’ubwenge (Zab. 111.10).