4.Muvunyi atabara Mukristokazi na Mbabazi
Intangiriro y’iki gice (urupapuro rwa 27–29) ntiboneka. Inkuru irakomereza ku rupapuro rwa 30.
…mbere cy’Umugenzi).
Begera iyo nzu (yari iya Musobanuzi), bageze ku rugi bumva abantu baganirira mu nzu imbere, batega amatwi, maze basa n’abumvise izina rya Mukristokazi. Erega inkuru yari yarogeye ko we n’abana be batangiye urugendo ! Nuko abari muri iyo nzu bose barushaho kunezerwa bumvise ko Mukristokazi ari muka Mukristo, wa wundi utaranifuzaga kumva bavuga iby’urugendo.
Nyuma Mukristokazi arakomanga cyane nk’uko yabigenje ku rugi rwa mbere. Haza umukobwa w’inkumi witwa Uwera, arakingura, maze arababaza ati « Murifuza kuvugana na nde hano ? »
Mukristokazi : Twumvise neza ko iyi nzu yatunganyijwe neza ku bw’abagenzi, none turi bo. Turasaba uburyo bwadushoboza kugera ku ntego y’urugendo rwacu. Kandi nk’uko ubibona, umunsi uciye ikibu, tukaba tutifuza kurenga aha muri uyu mugoroba.
Uwera : Ndakwinginze mbwira izina ryawe kugira ngo ndimenyeshe Databuja.
Mukristokazi : Nitwa Mukritsokazi. Umugenzi wigeze kunyura hano mu minsi ishize yari umugabo wanjye, ndetse dore n’abana be. Uyu muntu ukiri muto wundi turi kumwe ni mugenzi wanjye dufatanyije urugendo.
Uwera asubira mu nzu yiruka, niko kubwira abarimo ati « Muzi abari ku muryango ? » Yungamo ati « Ni Mukristokazi n’abana be na mugenzi we umwe. Bose bategereje kwinjizwa hano. »
Biterera hejuru icyarimwe kubera ibyishimo, bajya kubwira Shebuja Musobanuzi. Maze Shebuja uwo yiyizira ubwe ku rugi. Areba Mukristokazi aramubaza ati « Ni wowe Mukristokazi, ya ntwari Mukristo yasize ubwo yatangiraga urugendo ? »
Mukristokazi : Ni jye wa mugore wari unangiye umutima ku buryo ntigeze nita ku gahinda k’umugabo wanjye kugeza ubwo arinze kunsiga, akagenda wenyine. N’aba bana uko ari bane ni abe. Ariko ubu naje nje, nasobanukiwe neza ko nta yindi nzira y’ukuri uretse iyi.
Musobanuzi : Ni nka ya nyigisho Yesu yatanze ku muntu wari ufite abahungu babiri akabwira umwe ati « Mwana wanjye, genda uhingire uruzabibu rwanjye. » Nawe akamusubiza ati « Ndanze. » Ariko hanyuma arihana aragenda (Mat. 21.28-29).
Mukristokazi : Amina ! Nanjye izo mbabazi Imana izazingirire ! Maze ku munsi w’amateka izansange ndi amahoro, ndi uwera, ntakiranirwa.
Musobanuzi: Kuki waheze hanze? Injira Mukobwa w’Aburahamu twarimo tukuvuga mu kanya, kuko inkuru yawe yuko wabaye umugenzi yatugezeho. Nimuze bana mwinjire, nawe Mukobwa injira.
Bose bakirwa mu nzu batyo. Bageze mu nzu, babereka aho baba baruhukiye, ubundi, umwe umwe, bakajya baza kubaramutsa, baseka n’ibyishimo byinshi kubera ko Mukristokazi yari yarabaye umugenzi. Utwana baradukuyakuya, ndetse na Mbabazi bamuganiriza bamwitayeho. Kandi bose babaha ikaze mu nzu ya Shebuja.