GushimishaIndirimbo ya 83 mu Gushimisha

Umutwaro wanjye, Krisito

1

Umutwaro wanjye, Krisito,

Warawikoreye

Bakubambye ku Musaraba,

Ni jyewe wazize;

Unkuraho wa mutwaro:

Sinkiwikoreye !

2

Igikombe cyanjye cyarimo

Kuvumwa n’ urupfu;

Nuk’ ucyiranguza kubwanjye;

Ibyo bisharira,

Uherak’ ubisimbuza

Ibyiza by’ ijuru

3

Uwiteka wang’ ibyaha pe

Yabanguy’ inkoni

Ariko si jye yakubise,

Ahubgo ni Wowe !

Iyo mibyimba, Krisito,

Ni yo yankijije !

4

Haguy’ iy’ nkundura, Yesu,

Jye nkunamamw ubgo;

Iguhitiraho ku Giti,

Jye ntiyanyagira

Yarakunshocaguriye;

None, hareyutse

5

so yakuy inkota ye yera,

Aragusogota;

Umutima waw’ uhinduka

Urwubati rwayo

Non’ iyo nkot’ iragimbye:

Nta cy’ ikintwar’ ubu !

6

Jye napfanye nawe, Krisito,

Ubwo wamfiraga;

Urazuka, nzukana nawe,

Uraz’ unturamo

Non’ untungany’ unyeze de,

Uzangez’ i Wawe