GushimishaIndirimbo ya 80 mu Gushimisha

Mwa bitang' igicuri mwe

1

Mwa bitang’ igicuri mwe,

Muyoberw’ umusaraba,

Turababgira turira Yuko mubabaza Yesu

Gusubiramo

Mpisemo guhora nkizwa,

Ngashingwa mu gakiza ke;

Sinzava mu gakiza ke

2

Mwa barets’ ubugingo mwe,

Mukabuguran’ iby’ isi,

Ubw’ ibyo bizabora se

Muzakuramo ndamu ki ?

3

Mwa barets’ igihugu mwe,

Cyuzuy’ ubuki n’ amata,

Mukimiranye vuba ye,

Musubiye mw Egiputa !

4

Yemwe abavug’ inkuru mbi

Ya cya gihugu Siyoni,

Ibyo mwit’ amananiza

Bishoboker’ uwizeye

5

Dor’ amaraso ya Yesu ;

Ni mo dukirizw’ ibyaha,

Ngwino, dusubiraneyo,

Tugere ku Musaraba !

6

Yemwe bakunzi ba Yesu,

Mwihane, ye kubabara !

Mumaramaze kwitanga,

Igihe ni kigufi pe !

7

Mwa batuy’ imitwaro mwe,

Ko mugifit’ ingata se ?

Turababwira turira

Ko muri kure ya Yesu

8

Muze, musange Krisito,

Ku ntebe ye y’ imbabazi,

Dor’ abategerej’ ubu ;

Muz’ arabababarira !