GushimishaIndirimbo ya 74 mu Gushimisha

Njye mfit’ Umukiz’ ujy’ amvuganira ku Mana

1

Njye mfit’ Umukiz’ ujy’ amvuganira ku Mana

N’ inshut’ idahana, si nk’ izo mw isi

Itek’ arandind’ akankingira n’ ibyago

Icyamp’ Uw’ akab’ Umukiza wawe !

Gusubiramo

Njye ninging’ Imana ngw ikwereke Yesu

Ng’ umwakire nawe: ni ko ngusabira

2

Nahaw’ ikibanza na Data wo mw ijuru,

Mu rugo rwe rwera kubg’ umwana we

Azangezayo ngo tuban’ iteka ryose

Icyampa ngo nawe tuzabaneyo !

3

Nzahabga n’ umwambaro mwiza, wera cyane,

Tw’ abacunguwe yatubikiyeyo

Njya ngir’ amatsiko, nkakwifuza, mugenzi

Icyampa ngo naw’ uzawambar’ ubgo!

4

Kur’ ubu, njya ngir’ amahoro mu mutima,

Nyahawe na Yes’ Umukiza wanjye

Atemba nk’ uruzi: ab’ isi ntibayazi

Icyampa ngasang’ uyahawe nawe !

5

N’ umara kumwera h’ Umukiza wawe,

Uhamye mu band’ iby’ agukoreye

Usabe n’ Iman’ ibahishurire Yesu,

Bahabg’ ubgo buntu wahawe nawe