GushimishaIndirimbo ya 71 mu Gushimisha

Hagarara munyabyaha

1

Hagarara munyabyaha,

Kuk’ uri mu mwijima;

Urarindagira hose,

Ugiye kwiyahura

Gusubiramo

Ngwin’ Iman’ ijya yakira

Umunyabyaha wese

Ibuka, nta n’ umwe yanze:

Ngwin’ irakurokora

2

Wajyaga wibgir’ ibibi,

Ukagir’ agahinda;

Washatse gutsind’ ibyaha,

Nyamar’ urananirwa

3

Washaka kuza mu mucyo

Ng’ ubohorwe n’ Imana?

Wakwemera kuyikunda

Nkuko na Y’ igukunda?

4

Teg’ amatwi, munyabyaha:

Araguhamagara

None wemere gkizwa:

We kwihemukir’ utyo !