GushimishaIndirimbo ya 68 mu Gushimisha

Nta kindi gihesha gukiranuka

1

Nta kindi gihesha gukiranuka

Mu b’ isi no mu bo mw ijuru,

Keretse kwizera ko wogejwe de

N’ amaraso ya Yesu masa

Gusubiramo

Wogejwe na Yesu ?

Watunganijwe n’ amaraso ?

Har’ ubgo yakwuhagij’ amaraso ?

Mbes’ imyambaro yaw’ irera ?

2

Amaraso ya Yesu yogej’ atyo

Abanduy’ imitima yabo:

Ntimukererw’ ahubgo mutebuke,

Mwezw’ imitima yanyu neza

3

Umukiz’ ubg’ azagaruk’ afite

Icyubahiro cy’ ubgiza bge,

Abatari bezwa bazinjir’ i we

Mu birori by’ ubukwe bate ?

4

Bazatinya guhinguk’ imbere ye,

Bazahinduk’ ubgoba busa

Nukw iyambur’ iyo myambaro mibi

Yes’ akwambik’ iye y’ ubukwe