GushimishaIndirimbo ya 47 mu Gushimisha

Ube maso, Mukristo

1

Ube maso, Mukristo:

Nturuhuke nonaha,

Amakub’ ari hfi;

Usabe !

2

Ababisha b’ Imana

Bajya bakwubikira,

Baguciriy’ ibico;

Usabe !

3

Ujye wambar’ intwaro

Yesu yakwihereye

Ku manywa na n’ ijoro,

Wirinde !

4

Umv’ abatsinze kera

Iyo ntambar’ urwana;

Baraguhugura, ngo:

Usabe !

5

Umva n’ Umwami wawe,

Yesu wagupfiriye,

Ni we watubgiy’ ati:

Ba maso !

6

Iryo jamb’ uryemere

N’ umutima wizeye,

Kugira ng’ urikore:

Usabe !