GushimishaIndirimbo ya 45 mu Gushimisha

Ndagushaka, Mwami Yesu

1

Ndagushaka, Mwami Yesu

Ntabgo nakwishoboza

Ndifuza k’ umpora hafi,

Ukajy’ ump’ imbaraga

Gusubiramo

Nta cyo nti. . . nya noneho. .

Nkore byo. . . s’ untegeka. .

Njye nguku. . . rikira hose,

Nkumvira, nguhakwaho

2

Ndagushaka, Mwami Yesu,

Jye nd’ umunyantege-nke

Uzamber’ umujyanama

Nta wundi mbitezeho

3

Ndagushaka, Mwami Yesu,

Aho ndi mur’ iyi si,

Mu muvumbi no ku zuba,

Mu bimbabaza byose

4

Ndagushaka, Mwami Yesu,

Hos’ uzajy’ unyobora;

Ngeze kuri wa Mugezi,

Uzamfashe nywambuke