GushimishaIndirimbo ya 436 mu Gushimisha

Ubgo nagendaga ndemerewe

1

Ubgo nagendaga ndemerewe,

Sinari nz’ ubg’ icyo ntekereza

Nonubu, maze kwihitiramo

Mpisemw Umucunguzi

Gusubiramo

Tekereza nimutekereze !

Mbes’ iryo jambo muryitayeho ?

Mwibaze, muhitemo !

2

Mbeg’ urukundo rw’ Umwami Yesu !

Aradukunda tudakwiriye

Ubu ngub’ arabahamagara:

None, nimutemo !

3

Ntangajwe cyane n’ imbabazi ze:

Ni zo zatumy’ anyitanirira;

Kandi ngiheze mu mwijim’ ubgo,

Mvanwamo n’ umucyo we

4

Emera nawe kwihitiramo !

Imur’ umwanz’ uguhemukira;

Wimik’ ahubg’ Umukiza wawe !

Nta wakez’ abo bombi