GushimishaIndirimbo ya 430 mu Gushimisha

Kera nar' umwangizi

1

Kera nar’ umwangizi

Mu mutima rwihishwa

Maze, mpura n’ uw’ Imana,

Anyigish’ ibya Yesu,

2

Uk’ umuntu yakizwa

Urubanza rw’ ibyaha,

Akabyarw’ ubwa kabiri

Kubg’ urupfu rwa Yesu

3

Ibyo maze kubyumva,

Ntsindwa n’ urubanz’ ubgo,

Meny’ ibyaha nagakoze

Kuv’ aho navukiye

4

Nsaba Yes’ imbabazi,

Natur’ ibyaha byanjye,

Nizer’ urukund’ ankunda;

Hanyum’ arandokora

5

Kuv’ ubwo, njya nzinukwa

Iby’ isi nakundaga,

Menya yuko bizashira

Yes’ ubg’ azagaruka

6

None, mfit’ amahoro

N’ ubugingo bw’ iteka

Yes’ ampay’ Umwuka Wera;

Anesherez’ iby’ isi

7

Ikimbabaza cyane,

Kikanter’ agahinda,

N’ ukureb’ abari mw isi

Banze kwitaba Yesu

8

Abakijijwe twese

Tubabarir’ ab’ isi,

Tubabwire n’ Ubutumwa:

Ni wo murimo wacu