GushimishaIndirimbo ya 422 mu Gushimisha

Yesu yageze mu Rwanda

1

Yesu yageze mu Rwanda,

N’ i Burund’ agerayo;

Yigerey’ i Tanganyika

N’ i Bugande n’ i Kongo

Yadukuye mu bugoryi

No mu mwijima mwinshi;

Tumuberey’ umuryango:

Tumusingize cyane !

2

Imana yishimye cyane

Kubon’ ibyo yaremye;

Byari biboneye byose,

Nta n’ inenge byarimo

Maz’ umunt’ iramurema,

Ab’ umukurambere

W’ inyamaswa n’ amatungo;

Byos’ abyit’ amazina

3

Satan’ ajy’ arushy’ abantu,

Abah’ ibishushanyo

No kubabuz’ agaciro

No kubarushya cyane

Yabahugij” Umuremyi,

Ababwir’ ibinyoma

Abahemukir’ iteka:

Ni we mwanz’ ukabije

4

yemwe mwes’ abari mw isi

Abakuru n’ abato,

Nimumenye yukw Imana

Yer’ ikang’ ibyaha pe !

Ni cyo cyatumy’ ic’ Adamu,

We na Hawa, mw Edeni,

Ikarimbura ya mirwa,

Sodomu na Gomora

5

Yemwe mwes’ abari mw isi,

Namw’ abari mw ijuru,

Nimumeny’ Imana yacu

Yukw ar’ inyambabazi!

Yatanze n’ Umwana wayo,

Aratubabarizwa;

Yagiriwe nabi cyane,

Bamubamba ku Giti

6

Yes’ ashobor’ imitima

Y’ abinangiye bose,

Uhereye mu Bulaya,

Ukageza mw Afrika

Nta mitima w’ atabasha,

Nubgo yaba nk’ ibuye;

Nubg’ irimw ibyaha byinshi

Yos’ arayishobora