Yesu yageze mu Rwanda
Yesu yageze mu Rwanda,
N’ i Burund’ agerayo;
Yigerey’ i Tanganyika
N’ i Bugande n’ i Kongo
Yadukuye mu bugoryi
No mu mwijima mwinshi;
Tumuberey’ umuryango:
Tumusingize cyane !
Imana yishimye cyane
Kubon’ ibyo yaremye;
Byari biboneye byose,
Nta n’ inenge byarimo
Maz’ umunt’ iramurema,
Ab’ umukurambere
W’ inyamaswa n’ amatungo;
Byos’ abyit’ amazina
Satan’ ajy’ arushy’ abantu,
Abah’ ibishushanyo
No kubabuz’ agaciro
No kubarushya cyane
Yabahugij” Umuremyi,
Ababwir’ ibinyoma
Abahemukir’ iteka:
Ni we mwanz’ ukabije
yemwe mwes’ abari mw isi
Abakuru n’ abato,
Nimumenye yukw Imana
Yer’ ikang’ ibyaha pe !
Ni cyo cyatumy’ ic’ Adamu,
We na Hawa, mw Edeni,
Ikarimbura ya mirwa,
Sodomu na Gomora
Yemwe mwes’ abari mw isi,
Namw’ abari mw ijuru,
Nimumeny’ Imana yacu
Yukw ar’ inyambabazi!
Yatanze n’ Umwana wayo,
Aratubabarizwa;
Yagiriwe nabi cyane,
Bamubamba ku Giti
Yes’ ashobor’ imitima
Y’ abinangiye bose,
Uhereye mu Bulaya,
Ukageza mw Afrika
Nta mitima w’ atabasha,
Nubgo yaba nk’ ibuye;
Nubg’ irimw ibyaha byinshi
Yos’ arayishobora