GushimishaIndirimbo ya 419 mu Gushimisha

Har' Umwami wa kera

1

Har’ Umwami wa kera ;

Yar’ umugwaneza

Hari kuri Noweli,

Areb’ umutindi;

Yaratoraguraga

Udukwi ku kwezi

Imbeho yari nyinshi;

Yendaga no kumwica

2

Nukw abaz’ umwambari

W’ umuhungu muto,

At’ Uriya mutindi,

Uz’ i wabo, mbese?

Und’ aramusubiza,

Ati: Ye, ndahazi:

Aba mu kirorero

Cyo hirya y’ umusozi

3

Ati: Ngwino, mwambari,

Tumugemurire

Nzanir’ amafunguro

N’ibyo kunywa n’ inkwi

Barahagurukana,

Badatiny’ imbeho,

Kandi bihanganira

Umuyaga w’ icyago

4

Nyum’ umwan’ ariheba,

Atakir’ Umwami,

At’ Imbeh’ iranyishe:

Biramera bite ?

Nukw aramubgir’ ati:

Jy’ ushing’ aho mvuye:

Ubunyinya bg’ imbeho

Ntabgo buribukwice!

5

Umwan’ abigenz’ atyo,

Ager’ ikirenge

Mu cy’ Umwami, shebuja,

Maz’ ashir’ imbeho

Umwami n’ umwambari

Baca mu rubura,

Bajy’ ah’ umutind’ ari,

Baramugemurira

6

Natw’ inshuti za Yesu

Twe kwimeny’ ubgacu

Nkuko twababariwe,

Tubabarirane

Abajyana na Yesu

Gutabar’ abandi

Na bo bazagabana

Umugisha w’ Imana