GushimishaIndirimbo ya 412 mu Gushimisha

Isi yos' iririmbe Ibitangaza

1

Isi yos’ iririmbe—Ibitangaza

Umukiza wa twese—Yadukoreye

Amahang’ ukw angana

Yos’ asingize Yesu !

2

I burasirazuba, —Bamuhimbaze !

AbaShinwa bashime—Umucunguzi,

AbaHindi bemere

Yesu wabapfiriye

3

Kandi n’ Abisilamu—Bamusingize:

N’ amahanga barimo—Ayabature

Yes’ Umwami, bemere

Yuko yabacunguye

4

Abatuye mu mbeho, —Aho bagira

Ijoro rirerire—Ritinda gucya,

Bemer’ Umucyo w’ isi,

Ngo bave mu mwijima

5

N’ abo mu Rwanda rwacu, —Bamusingize

Bang’ ingeso za. kera, —Bamuyoboka,

Bati: Ngwin’ utwimemo,

Ur’ Umwami w’ ijuru

6

Amahanga yo mw isi—Yos’ ukw angana

Yemer’ Umucunguzi, —Amuyoboke;

Abakijijwe bose

Bamusingiz’ iteka