GushimishaIndirimbo ya 381 mu Gushimisha

Yes' avukiye mw isi

1

Yes’ avukiye mw isi,

Yakuriye muri yo,

Yigishwa n’ Imana, Se,

Gusobanukirw’ isi

2

Yesu yitegereje

Ubugome bwo mw isi;

Areby’ uko bungana,

Arababara rwose

3

Nukw asang’ ab’ iyi si

Banze gukiranuka;

Bamuyoberwa rwose,

Bati: Si we mukiza

4

Yes’ abony’ ibyo byose

Arabababarira,

Ngo n’ abo gucungurwa

No kubon’ igitambo

5

Nukw amenya kw ari We

Uwiteka yatanze

Kubaber’ igitambo

Cyo kubahongerera

6

Ntiyashidikany’ ubwo,

Yemera guhemurwa,

Yiteguzwa n’ Imana

Kudupfir’ abo mw isi

7

Maz’ abantu bo mw isi

Bamubamba ku giti,

Bamubabaza cyane:

Ni ko yadukijije

8

Mwami Yes’ ushimirwe

Ubwo buntu wagize!

Wemeye kumbambirwa:

Nzahora ngusingiza !