GushimishaIndirimbo ya 379 mu Gushimisha

Umutim' ukomerekejwe

1

Umutim’ ukomerekejwe,

Utari womorwa,

Ikiganza cyatobowe

Ni cyo cyawomora

2

iy’ umutim’ uremerewe,

Hatemb’ amarira,

Har’ umutim’ umwe musa

Wawuhumuriza

3

Umuns iy’ ababajwe cyane

N’ icyaha yakoze,

Isok’ imwe y’ amaraso

Yamwoz’ akera de !

4

Ayo maraso n’ aya Yesu;

Cya kiganza n’ icye;

Wa mutima w’ imbabazi

Na wo n’ uwa Yesu

5

Utwerek’ ibyo. biganza bye

Byatobowe, Mana;

Duhungir’ ibyaha byacu

Mur’ izo nkovu ze !