GushimishaIndirimbo ya 370 mu Gushimisha

Urampamagara, Yesu

1

Urampamagara, Yesu,

Kuk’ uz’ izina ryanjye;

Nanjy’ uwagucumuyeho

Ubu ndihannye rwose

2

Nshaka kukwiyegurira:

Mber’ Umwungeri, Mwami;

Ujy’ undagir’ uk’ ushaka

Kand’ unyikenurire

3

Wemeye kwitanga rwose

Ng’ unkize, Yesu wanjye;

Iyo neza yaw’ ishimwe,

Naw’ ushimishwe, Mwami

4

Witinya, mutima wanjye,

Yes’ arakujy’ imbere:

Mu kubaho kwawe kose,

Nta kizamukunyaga