Yemw' abahung' Umukiza
Yemw’ abahung’ Umukiza,
Ni nd’ ubirukana se
Ariko ni We Mushumba
Udushak’ intama ze
Nkuk’ umwunger’ ajy’ ashaka
Iyazimiye yose,
Uko ni ko Yesu yaje
Ngw adupfir’ intama ze
Mudatiny’ ibyaha byanyu:
Amaraso ya Yesu,
Ayamenekeye twese;
Ni y’ abyeyura byose !
Naho byaba byinshi bite,
Bikabaremera,
Umukiza wacu Yesu
Ntazabyibuk’ ukundi
Yemw’ abifuz’ ubugingo
Butazashir’ iteka,
Ntimugir’ undi musanga:
Yes’ arabiteguye !
Mwi gukund’ ibyaha byanyu
Kubirutisha Yesu,
Kuko byatumy’ adupfira,
Ngo tubane mw ijuru
Muzahabw’ ibyiza byose
Yadusezeranije,
No kudapf’ iteka ryose:
Muze, mwe gucikanwa
Ni Satani waduhumye:
Twabay’ ibiretwa bye
Noneho, turamucitse;
Twitaby’ Umucunguzi
Yes’ Umwami yatubwiye
At’ Abaremerewe
N’ abarushye, muz’ aho ndi,
Mbaruhure byukuri !
Mwami Yesu, sinz’ umunsi
Uzanjyana mw ijuru
Icyo nzi n’ ukuba maso,
Ng’ unsange niteguye !
Ubwo tuza, ger’ i Wawe,
Tuzanezerwa cyane,
Twicaranye niwe, Yesu,
Hamwe n’ abakijijwe
Mwami Yesu, singitinze ;
Ubu, dore, nditabye
Nnejejwe n’ ubgami bgawe;
Tuzabane mw ijuru !