GushimishaIndirimbo ya 35 mu Gushimisha

Umpe kukwegera, Mana yanjye !

1

Umpe kukwegera, —Mana yanjye !

Naho twafatanya—Umusaraba,

Nagumya kwishima, —Nkajya ngusenga nti:

Umpe kukwegera, —Mana yanjye !

2

Umpe kukwegera, —Mana yanjye !

Jy’ undeger’ iteka, —Ngumye nkwizere

Ntewe na Satani, —Ujy’ undwanirira

Umpe kukwegera, —Mana yanjye !

3

Naho natungurwa—N’ umwijima,

Nkisegur’ ibuye, —Mbaye jyenyine,

Nzabe nka Yakob, —Ndot’ ibyo mw ijuru,

Nkomeze nkwegere, —Mana yanjye !

4

Wakinguy’ ijuru, —Mana yanjye:

Urwego ruriho—Rutugezayo

Mugenzi, komera !—Jy’ usab’ itek’ uti:

Tujye tugumana, —Mana yanjye !