GushimishaIndirimbo ya 323 mu Gushimisha

Mana Data wa twese

1

Mana Data wa twese,

Muremyi wa byose,

Kera wateranije

Adamu na Eva,

Non’ aba bana bawe

Ubah’ umugisha

Uva mu buntu bgawe,

Baterane neza

2

Yesu, Mukiza wacu,

Wejeje bwa bukwe

Bw’ i Kana kera, n’ ubu

Ubah’ umugisha

Butah’ ubwawe,

weze Inzu y’ aba bantu,

Amahor’ adashira

Ajy’ abamw iteka

3

Mwuka w’ Imana mwiza,

Non’ ubahumure,

Bareb’ ubwiza bwawe

N’ urukundo rwawe

Ubarind’ amahane

Yic’ imibanire,

Ahubw’ ubakoreshe

Iby’ ushima gusa

4

Ab’ ari Wowe, Data,

Ububakir’ inzu,

Kugira ngw ibyishimo

Byabo bidashira

Wez’ urukundo rwabo,

Ruhorehw iteka,

Babane muri Wowe

Bahuj’ umutima