GushimishaIndirimbo ya 318 mu Gushimisha

Hose habera heza

1

Hose habera heza

Inshuti zibana:

{ Zirakundana neza,

Zibanye na Yesu. } x 2

2

Nkukw iy’ imvur’ iguye,

Ihembur’ imyaka,

{ Ni kw Iman’ ibigenza,

Yez’ abakundana. } x 2

3

Kubana kwabo kwiza,

Barahugurana,

{ Ngo be kugwa mu cyaha,

Babon’ amahoro. } x 2

4

Umwuk’ uhamagara

Abo mw isi yose,

{ Ngo bazab’ ishyo rimwe,

Umwunger’ ab’ umwe. } x 2