GushimishaIndirimbo ya 311 mu Gushimisha

Yemwe, nshuti twabanye

1

Yemwe, nshuti twabanye

Kandi twafatanije,

Tubasezeyeh’ ubu,

Murabeho: Ku Mana

2

Tugiye gutangira

Urugendo runini:

Mujye mudusabira,

Iman’ ibane natwe

3

Noneho, mwa nshuti mwe,

Turashaka kugenda

Ngo tujyane na Yesu,

Hamwe n’ Uwiteka, Se

4

Ariko ntitwihebye

Kubg’ inzira ducamo:

Tuzi ko twarushyize

Mu maboko y’ Imana

5

Murabeho, bagenzi,

Abo twafatanije

Mu byago no mu byiza

Yes’ agendane namwe

6

Har’ uburuhukiro

Bg’ abakijijwe bose

Ni dupfa, tuzabayo

Ku Witeka mw ijuru

7

Ahar’ amaso n’ aya

Yo kubonana mw isi;

Nyamar’ abakijijwe

Tuzabana mw ijuru

8

Murabeho, bagenzi

Dusubiy’ i wac’ ubu

Nimugende mwizeye,

Tubaragij’ Imana