GushimishaIndirimbo ya 304 mu Gushimisha

Harihw Inshuti y' abana

1

Harihw Inshuti y’ abana

Ihoraho mw ijuru,

Ibakund’ urukundo

Rutagir’ iherezo

Nubw’ inshuti zo mw’isi

Zaduhararuka,

Inshuti yacu, Yesu,

Ntiyaduhemukira

2

Kandi mw ijuru ry’ Imana,

Har’ uburuhukiro

Bw’ abana bamukunda,

Bakambaz’ Imana, Se,

Ahw abagenzi bato

Bajya basohora;

Baruhukir’ iteka

Mu mahor’ adashira

3

Nyir’ urugo rwo mw ijuru

N’ Uwatubabarijwe

Ahamagar’ abana

Ngo binjire muri rwo

N’ urugo rwiza cyane

Rw’ amahoro masa;

Kand’ ibyishimo byaho

Birut’ iby’ abo mw isi

4

Harihw amakamba yera

Y’ abana bakijijwe

Bazaherwa mw ijuru

Na Yesu bakoreye

Abamushimishije

Bakunz’ izina rye,

Azabagororera

Ingororano nziza

5

Harihw indirimbo nziza

Y’ abana bakijijwe

Bazaririmb’ iteka,

Basohoye mw ijuru:

Ishim’ urukundo

Uwabacunguye;

Kand’ abayiririmba

Ntabwo bazacogora,

6

Hariho n’ imyenda yera

Y’ abana bakijijwe

N’ impundu z’ ibyishimo

N’ inanga z’ izahabu

Abakunz’ Umukiza

Bazabigabirwa,

Tukiriho dukunde

Yes’ urukundo rwinshi