GushimishaIndirimbo ya 301 mu Gushimisha

Nd' agatama ka Yesu

1

Nd’ agatama ka Yesu,

Ndanezerewe cyane

Mfit’ Umwungeri mwiza;

Ajy’ andagira neza

Arankunda, ndabizi;

Ijwi rye ndaryitaba

2

Ajy’ anyahura neza;

Ntanyica, ntankubita

Kand’ angenza buhoro,

Ajy’ andagir’ aheza

N’ iyo nagiz’ inyota,

Anshor’ amazi meza,

3

Singitinya, noneho:

Ndi mu ntama za Yesu:

Igihe ni kigera,

Akanshyura mu rugo

Nzagir’ umunezero;

Nta bukene kwa Yesu