GushimishaIndirimbo ya 294 mu Gushimisha

Har' ubw' abagore

1

Har’ ubw’ abagore

Bazany’ abana babo,

Abigishwa ntibemera

Ko barushya Yesu

Nyamara Yes’ abony’ibyo,

Arabahamagar’ ati:

Mwemerer’ abana ngo baz’ aho ndi !

2

Ati: Ndabakira,

Mbashyire ku bibero;

Ntimuzi ko nd’ Umwungeri

W’ abana bato, se?

Ni banyisunga bitanze,

Nzabaha kujya mw ijuru:

Mwemerer’ abana ngo baz’ aho ndi !

3

Icyaduh’abana

Bo mumahanga yose !

kumv’inkuru za Yesu,

Bakaza kuriwe

Abeyurir’ umwijima ,

Abakiran’ imbabazi !

Twemerer’abana ngo baz’ahwari!