GushimishaIndirimbo ya 29 mu Gushimisha

Uduhagarare Hagati, Mukiza

1

Uduhagarare —Hagati, Mukiza,

Iki gihe cyacu —Cyo guseng’ ucyeze

2

Yesu tugisenga, —Suk’ Umwuka Wera

Mu mitima yacu, —Atubgir’ ibyawe

3

Kwinjira kwe kwera—Kutumar’ ubgoba

N’ agahinda kose, —Tube mu mahoro

4

Tutabuzwa n’ ibyo, —Yes’ inzira yawe,

Tuzayikomeza, —Dufit’ intege nshya

5

Kandi tukigenda, —Tuzategereza

Igihe cyo kuza—Kwawe turi maso