GushimishaIndirimbo ya 289 mu Gushimisha

Igitabo cy' Imana

1

Igitabo cy’ Imana,

Ndagikunda, n’ icyanjye:

Ni cyo kimbwir’ ukuri,

Yuko nd’ umunyabyaha

2

Kinyigish’ urukundo

Rw’ Umucunguzi wanjye:

Iyo nyoby’ inzira ye,

Vuba kirantarura

3

Iyo ntewe n’ ibyago,

Kimar’ umubabaro;

Nigishwa na cyo yuko

Nd’ umusuhuke mw isi

4

Igitabo cy’ Imana

Kimbwira yuk’ umuntu

Azanesha n’ urupfu,

Yizey’ Umucunguzi

5

Kimbwira k’ utihana,

Agapfan’ ibyaha bye,

Azarimbuka koko,

Ntabane n’ Uwiteka

6

Kandi nigishwa na cyo

Kw’ abakunzi ba Yesu

Bazahabw’ ibyishimo

Bitazashir’ iteka

7

Igitabo cy’ Imana

Gihora kinyigisha

Amagamb’ ahebuje:

Ndagikundir’ ukuri