GushimishaIndirimbo ya 280 mu Gushimisha

Imins' irahita vuba

1

Imins’ irahita vuba,

Irahita yihuta

Ukw ihita, benshi bapfa

Batameny’ Umukiza

Hari twakora:

Tugikoran’ umwete:

Dutabar’ ubu vuba,

Imins’ itarashira

Gusubiramo

Irashira, irashira !

Dor’ iminsi irashira!

Dutabar’ ubu twese,

Twe gukererwa dutyo!

2

None, bib’ imbuto nziza

Mu mitima y’ abantu;

Hanagura n’ amarira

Y ‘ abanyamibabaro

Renger’ abapfakazi,

Kand’ ubyuts’ abaguye,

Uhumure n’ impumyi,

Ibiseb’ ubivure

3

Iby’ uzabishobor’ ute ?

Ntibizakunanira,

Nib’ ufit’ Umwuka Wera

N’ urukundo rw’ Imana:

Ibiduh’ itimanye,

Tubishatse byukuri

Tuyisengan’ umwete,

Dukor’ iby’ imbabazi

4

Icy’ Umwami Yes’ ashaka

N’ ukugendana natwe,

Ngo yikiriz’ abarushye

Bamutey’ umugongo

Kandi yaravuz’ ati:

Uzanyizera wese

Azabwir’ irimisozi

Ngo nitabwe mu nyanja

5

We gutiny’ ibir’ imbere:

Yes’ azagushoboza

Umuh’ umutima wawe,

Awutegeke rwose !

Isi yubahe Yesu !

Yadutsindiy’ urupfu

N’ abadayimoni bose

Ubu ni We dufite

6

Sigaho kwizera guke:

Na wa wundi yakizwa !

Wibuke ko Paulo na we

Yar’ umwanzi w’ ibyiza;

Yamufash’ atunguwe,

Yemera gukizw’ ubgo,

Ab’ intumwa ya Yesu,

Yamamaz’ ubuntu bge

7

Tyo n’ ubu, mugende mwese,

Muri kumwe na Yesu;

Mubamwerek; abakize,

Bos’ abazabyemera

Kandi mwe gucogora

Cyangwa se kunanirwa,

Mutarabasohoza

Ku Mukiz’ ubifuza