GushimishaIndirimbo ya 271 mu Gushimisha

Ubw’ impanda z’ UwIteka zizavuzwa mw ijuru

1

Ubw’ impanda z’ UwIteka zizavuzwa mw ijuru,

Habay’urya munsi mwiz’ uhebuje,

Abakijijwe bo mwisi bose bazamwItaba,

Abakoranirije mw ijuru rye

Gusubiramo

Ubw’ aza. . . . z’ ahamaga. . . ra,

AmazI. . . na y’ abe bo. . . se,

Mu Gita. . . bo cy’ ubugi. . . ngo,

Nzi ko nzumv’ izina ryanjye, nkitaba

2

Uwo munsi, hazazurw’ abapfiriye muri We,

Bave mu bituro nk’ Umucunguzi

Bazahurira mw ijuru n’ abazaba bariho

Nzaba mpari nanjye—-sinzaburayo !

3

Yesu. Databuja, nzamukorera, ntacogora:

NkwIz’ ubuntu n’ urukund’ amfitiye

Maz’ imirimo yo mw is’ ajy’ ampa, ni

nyirangIza

Azampamagar’ angeze mw ijuru